Kigali
25.8°C
13:02:51
Jan 13, 2025

VIDEO: Gentil Misigaro yadutangarije byinshi ku buzima bwe n'umugore we Rhoda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2019 16:30
1


Gentil Misigaro uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Hano ku isi' n'izindi zakoze ku mitima ya benshi yaganiriye na Inyarwanda.com aduhishurira byinshi ku buzima bwe (Biography).



Mu kiganiro twagiranye kiri mu rurimi rw'Icyongereza, Gentil Misigaro yadutangarije byinshi ku buzima bwe anagaruka ku mugore we. Gentil Misigaro ni umuhanzi w'umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Canada ari naho aba, icyakora kuri ubu akaba ari kubarizwa mu Rwanda. Ni umugabo wubatse, umuhanzi, umwarimu w’umuziki ndetse anatunganya indirimbo (Music producer). 

Yatangiye umwuga we wo kuririmba akoresha ururimi rw'icyongereza (English) bitewe n'aho yabaga ariko akaba yarakomerejeho kuririmba n'indirimbo z'ikinyarwanda aho yakoranye na Adrien Misigaro 'Buri munsi' indirimbo ye ya mbere y'ikinyarwanda yabashije kumenyekana cyane. Gentil Misigaro ni we mfura iwabo mu bana batandatu. 


Igitaramo Gentil Misigaro aherutse gukorera i Kigali cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru

Yabajiijwe uko ashobora gukora iyi mirimo yose igaragara nk'aho ari myinshi asubiza agira ati: "Ibintu byose twabishobora dufashijwemo n’Imana ariko kandi tukanifashisha n'abantu’’. Yabajijwe kandi uko byagenze nk'umuhanzi watangiye akora indirimbo z'icyongereza kugira ngo atangire indirimbo z'ikinyarwanda niba byari ugutinda cyangwa hari izindi mpamvu zabiteye. Gentil Misigaro yasubije ko yizera ko igihe yatangiriye cyari cyo gihe nyacyo.

Yakomeje asobanura ko nk'umuhanzi gutangira akora indirimbo z'ikinyarwanda atari ibintu yapanze ahubwo byizanye kandi ko burya iyo ugiye guhanga cyangwa urimo usenga byoroha ukoresheje ururimi kavukire. Abajijwe uko yandika ibihangano bye bigakundwa yavuze ko abikora mu buryo bubiri. Ati: "Ndicara nkafata gitari nkacuranga injyana ikaza nkabona gushaka amagambo, ubundi buryo nandika mba ndi ahantu hajyenyine ndi kuramya nkumva injyana n'amagambo byizana ari naho izi ndirimbo zafashije abantu Hari imbaraga', 'Burimunsi' zagiye ziva.


Gentil Misigaro yakomeje avuga ko aka kazi kandi kamwinjiriza ndetse kakaba kamutunze. Abajijwe uwo afata nk'icyitegererezo yasubije agira ati: 'Papa wanjye kubera ko nakuze ku myaka 6 anyigisha gucuranga gitari kandi akomeza amfasha ni we nkesha uwo ndi we ubu, ndetse ni nawe twese mu muryango dukesha abo turi bo kuko twese turaririmba. Ndabyibuka ko rimwe papa muri 2002 yagiye Germany (mu Budage) agarutse azana amagitari menshi hanyuma nyuma y'imyaka ibiri ubuzima burahinduka abura akazi abantu bakajya bamugira inama yo kuzigurisha ngo tubeho kandi koko iyo azigurisha twari kubona amafaranga menshi, gusa yarabahakaniraga akavugako azibikiye abana be n'ubwo twari tukiri bato akaba ari ikintu nibuka kandi cyanyubatse." 

Twakomeje kumubaza ibyerekeranye n'umubano we n'umugore we Rhoda Mugiraneza baherutse kwambikana impeta y'urudashira. Yagize ati; "Hashize igihe kigera ku byumweru 3 nyuma y'ubukwe ubuzima bwo gushaka bumeze neza kandi Imana yankoreye ibitangaza nk'uko nabyifuzaga muri uyu mwaka wa 2019 kuko burya abantu babiri baruta umwe kandi ubu ndi kubibona kuko turuzuzanya." Yakomereje ku kuntu yahuye na Rhoda atubwira ko bari baziranye, basanzwe bavugana hanyuma nyuma bakajya mu rukundo. Yaduhishuriye ko batangiye gukundana guhera mu mwaka wa 2015, icyakora ngo mbere yaho bari basanzwe baziranye cyane.


Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza mu gusezerana imbere y'Imana

Abajijwe niba urukundo rwa kure (long distance relationship) butarabagoye yavuze ko bugoranye cyane ariko kandi iyo usenga kandi n'umukunzi wawe muvugana mwese musenga mwizerana birakunda. Yageneye ubutumwa abantu bari mu rukundo nk'urwo yaciyemo n'umukunzi we Rhoda ababwira ko imbogamizi zibaho, abaca intege nabo bakaba bahari kandi ko hari n'abazagerageza kubatandukanya ariko abibutsa ko gusenga no kwiyumvamo uwo mukundana ari yo ntwaro ya mbere.

Abajijwe uburyo umunsi w'ubukwe wahuye n'uminsi w'amavuko wa Rhoda yavuze ko ari ikintu cyiza yatekereje bakanabiganiraho bakabihuriza umunsi umwe. Abajijwe ibiri kuvugwa ko haba hari ubundi bukwe bazakorera muri Ambasade ya Canada mu Rwanda yanyomoje aya makuru avuga ko ibyangombwa byose byakozwe, umurenge, urusengero na Reception.


Gentil Misigaro ubwo yambikaga impeta umugore we Rhoda

Yatuganirije kandi ku bikorwa yabashije gukora avuga ko yakoranye indirimbo n'abandi bahanzi zizasohoka mu minsi iri imbwe. Imwe muri izo ndirimbo ni iyo yakoranye na Serge Iyamuremye ndetse ngo hari n'izindi nyinshi harimo 'Iyo mbimenya' ndetse na 'Biratungana' yashyizwe mu zindi ndimi zirimo; Igiswahili n'Ikigande. 

Yasoje agenera ubutumwa abanyarwanda muri rusange. Yagize ati: "Ndashimira abanyarwanda muri rusange n’inshuti z'u Rwanda, nkashimira cyane abadufashije mu gukunda no gusakaza ibihangano byacu no gushimira abantu bose batanga serivise mu bantu." Yanageneye ubutumwa abakristo muri rusange bwa Pasika. 

Gentil Misigaro ati: "Reka iyi pasika izabe itandukanye n'izindi pasika zahise, hari ijambo nkunda gukoresha 'Mumire Kristo (swallow Jesus) kuko wamumize agumana nawe. Pasika nziza." Yashimiye kandi Inyarwanda.com yamubaye hafi mu gusakaza ibikorwa bye ndetse anayishishikariza no gukomeza gufasha n'abandi bahanzi muri rusange.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GENTIL MISIGARO


INKURU YA JOSELYNE KABAGENI

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Doudou5 years ago
    Yabeshye ngo bakundanye muri 2015?! Ko atavuga ukuntu bari barakuze ubukwe mbere mu mategeko yuma akamubenga. Ubu n ubwa 2 bakoze. Pls nti munigire commentaire. Merci!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND